Indirimbo Zo Guhimbaza Imana · Christ in Song Kinyarwanda
174. Hahirw'Ufit'Ibyiringiro
### 174 Hahirw'Ufit'Ibyiringiro
1
Hahirw'ufit'ibyiringiro bishyitse,
Akiri mu miruho y'iyi si;
Bimukomez'agatsind'ibishuko by'umwanzi.
Bimukomez'agatsinda ibishuko n'amakuba menshi.
2
Nibyo bitwibuts'iby'uburuhukiro,
Ahw'abakiranutsi bazaba;
Bakibanira n'inshut'ubudatandukana.
Bakibanira n'inshuti ntibatandukane.
3
N'igihugu kitazarangwamw'icyaha;
Ahw'ibishuko bitazagera;
Ni nahw'ibyishimo bitazagir'impinduka.
Nihw'ibyishimo bitazongera kugira kirogoya.
4
Nta n'umw'uzahabogorez'amarira;
Ntabw'urupfu ruzahahangara;
Abaturage baho baziberahw'iteka.
Abaturage baho bazamera nk'abamarayika.
5
Icyaduh'igihe kikihuta bwangu!
Tukabon'Umukiza wac'aje,
Akatujyana muri cya gihugu cy'ibyiza.
Akatugez'aho tuzibanira n'Umukiza wacu.
Help keep these hymns free
Your donation can help maintain the website, improve accessibility and keep the hymns freely available.
♥ DonateHymn details
Hymnal: Indirimbo Zo Guhimbaza Imana
Search name: Christ in Song Kinyarwanda
Language: Kinyarwanda
Hymn number: 174
Permanent page: number and title URL
This page preserves Hahirw'Ufit'Ibyiringiro as Hymn 174 in Indirimbo Zo Guhimbaza Imana. It is part of the Christ in Song Kinyarwanda collection within a multilingual Adventist hymn archive built for reading, searching, sharing and comparing hymn traditions across languages.
Use the previous and next buttons to continue through this hymnal, or return to the collection page to search by number and title. The reading tools above let you adjust text size, save favourites and share the hymn with others.
Reading and preservation note
Historic and regional hymn texts can contain spelling differences, older punctuation, local wording and transcription variations. This archive keeps the hymns searchable while allowing future corrections and improvements to be made carefully.