Christ in Song Christ in Song Kinyarwanda

Indirimbo Zo Guhimbaza Imana · Christ in Song Kinyarwanda

185. Mbese Ko Tujya Tuvuga

### 185 Mbese Ko Tujya Tuvuga

1
Mbese, Ko tujya tuvuga, Iby'igihugu cy'ihirwe;
Tukogez'ubwiza bwaho; Kubayo bizacur'iki?
Ko tuvug'inzira zaho, Zasizw'izahabu nziza;
Ar'ukugenekereza; Tugezeyo, hacur'iki?

2
Ko tuvug'uko hameze, Kw'ari nta byaha n'urupfu,
Cyangw'ibishuko bibayo, Tugezeyo hacur'iki?
Ko tuvug'iby'urukundo, N'ibishura bizambarwa,
Tukabyishimira cyane; Kubayo bizacur'iki?

3
Tuvuga n'iby'igitondo, Kizaba gitamanzuye,
Tukazabona wa murwa, Umanuk'urimbishijwe.
Umurw'urabagirana, Utarangwamw'agahinda,
Ntubemo n'imibabaro, Har'umunezero gusa.

4
N'ubwo ngoswe n'ibishuko, Ntunganiriza kujyayo;
Ngo nanjye njye niyumvamo, Uko kubayo byamera;
Nibwo tuzatambagira, Icyo gihugu cy'ihirwe,
Hamwe n'abamarayika, Na Yes'Umukiza wacu.

Help keep these hymns free

Your donation can help maintain the website, improve accessibility and keep the hymns freely available.

Hymn details

Hymnal: Indirimbo Zo Guhimbaza Imana

Search name: Christ in Song Kinyarwanda

Language: Kinyarwanda

Hymn number: 185

Permanent page: number and title URL

This page preserves Mbese Ko Tujya Tuvuga as Hymn 185 in Indirimbo Zo Guhimbaza Imana. It is part of the Christ in Song Kinyarwanda collection within a multilingual Adventist hymn archive built for reading, searching, sharing and comparing hymn traditions across languages.

Use the previous and next buttons to continue through this hymnal, or return to the collection page to search by number and title. The reading tools above let you adjust text size, save favourites and share the hymn with others.

Reading and preservation note

Historic and regional hymn texts can contain spelling differences, older punctuation, local wording and transcription variations. This archive keeps the hymns searchable while allowing future corrections and improvements to be made carefully.