Indirimbo Zo Guhimbaza Imana · Christ in Song Kinyarwanda
199. Imana Ihimbarizw'Ibyo Yakoze
### 199 Imana Ihimbarizw'Ibyo Yakoze
1
Iman'ihimbarizw 'ibyo yakoze;
Yakunz'ab'is'itang'Umwana wayo;
Niwe Yesu waducunguye twese,
Akaducir'icyanzu ngo dukire.
Gusubiramo:
Dushime, dushime, Yes'Umwami wacu;
Dushime, dushime, Twese tumushime.
Niwe watwujuje n'Imana yacu;
Tumuhimbariz'iyo neza nyinshi.
2
Yesu yaducunguj'amaraso ye,
Maz'aduca kuri kamere yacu;
Ngo n'ubwo twaba twarashayishije,
Tube nk'abatigeze gucumura.
3
Ibyo yadukoreye ntibigerwa,
Twakiran'Umwana w'Imana ishimwe;
Ariko tuzarushaho kwishima,
Nitumurebesh'aya maso yacu.
Help keep these hymns free
Your donation can help maintain the website, improve accessibility and keep the hymns freely available.
♥ DonateHymn details
Hymnal: Indirimbo Zo Guhimbaza Imana
Search name: Christ in Song Kinyarwanda
Language: Kinyarwanda
Hymn number: 199
Permanent page: number and title URL
This page preserves Imana Ihimbarizw'Ibyo Yakoze as Hymn 199 in Indirimbo Zo Guhimbaza Imana. It is part of the Christ in Song Kinyarwanda collection within a multilingual Adventist hymn archive built for reading, searching, sharing and comparing hymn traditions across languages.
Use the previous and next buttons to continue through this hymnal, or return to the collection page to search by number and title. The reading tools above let you adjust text size, save favourites and share the hymn with others.
Reading and preservation note
Historic and regional hymn texts can contain spelling differences, older punctuation, local wording and transcription variations. This archive keeps the hymns searchable while allowing future corrections and improvements to be made carefully.