Christ in Song Christ in Song Kinyarwanda

Indirimbo Zo Guhimbaza Imana · Christ in Song Kinyarwanda

204. Mwami, Umurab'Urakaze!

### 204 Mwami, Umurab'Urakaze!

1
Mwam'umurab'urakaze, Urahorera cyane.
Nta buhungiro nta bwugamo, Bw'umuzajoro nk'uyu.
Mbese ko tugiye gupfa, Nawe wiryamiye?
Dor'umuraba wabay'icyago, Tugiye kurengerwa.

Gusubiramo:
S. na A.:
Umurab'uranyumvira rwose. Utuze.
T. na B.:
Umurab'uranyumvira rwose.
U-tuze ...ze ...tuze
Bose:
Nib'ar'umurab'usheg'utyo,
Cyangwa daimoni cyangwa s'abantu,
Nta mazi yabasha kurengera
Ubwat'Umwami wa byos'arimo.
Dore byose biranyumvira. Bituze, Bituze.
Dore byose biranyumvira, Biratuza.

2
Mwami mfit'agahind'ubu, N'umubabaro mwinshi,
Umuraba urandengeye, Mwami tebuk'unkize.
Isuri y'ibyaha byanjye, Dor'irantembanye,
Ndarenganye, Ndarenganye rwose,
Mwami tebuk'unkize.

3
Mwam'umurab'uratuje, Ubu nta bwoba mfite.
Hamaze no gutamuruka, Mfit'ibyishimo byinshi.
Nuko, Mwami ndakwinginze, Ntunsige jyenyine,
Nduhukire mur'iki cyambu, Kirimw'amahoro masa.

Help keep these hymns free

Your donation can help maintain the website, improve accessibility and keep the hymns freely available.

Hymn details

Hymnal: Indirimbo Zo Guhimbaza Imana

Search name: Christ in Song Kinyarwanda

Language: Kinyarwanda

Hymn number: 204

Permanent page: number and title URL

This page preserves Mwami, Umurab'Urakaze! as Hymn 204 in Indirimbo Zo Guhimbaza Imana. It is part of the Christ in Song Kinyarwanda collection within a multilingual Adventist hymn archive built for reading, searching, sharing and comparing hymn traditions across languages.

Use the previous and next buttons to continue through this hymnal, or return to the collection page to search by number and title. The reading tools above let you adjust text size, save favourites and share the hymn with others.

Reading and preservation note

Historic and regional hymn texts can contain spelling differences, older punctuation, local wording and transcription variations. This archive keeps the hymns searchable while allowing future corrections and improvements to be made carefully.