Indirimbo Zo Guhimbaza Imana · Christ in Song Kinyarwanda
230. Wibuk'Imigisha Wahawe
### 230 Wibuk'Imigisha Wahawe
1
N'ubwo waterwa n'amakuba menshi,
Maz'akagutera kwiheba cyane,
Ibuk'imigisha yose wahawe,
Ibyo yakoze biragutangaza.
Gusubiramo:
S. na A.:
Wibuk'imigisha wahawe,
Wibuk'imigisha y'Imana,
Imigisha Iman'iguha,
Ibyo yakoze biragutangaza.
T. na B.:
Wibuk'imigisha …gisha wahawe,
Wibuk'imigisha…gisha y'Imana,
Imigisha yose Iman'iguha,
Ibyo yakoze biragutangaza.
2
Uhor'uremerewe n'amaganya,
Umusarab'urakuremereye,
Ibuk'imigisha yose wahawe,
Uhor'ubiririmb'uko bukeye.
3
N'ubon'abandi bafit'ubutunzi,
Wibuk'ubwo Yesu yasezeranye,
Wibuk'imigisha yos'utagura,
Ingororano yaw'iri mw'ijuru.
4
N'ubwo wab'utewe n'impagarara,
Ntizizaguhagarik'umutima,
Wibuke k'ufit'abamarayika,
Bazakurinda baguhumurize.
Help keep these hymns free
Your donation can help maintain the website, improve accessibility and keep the hymns freely available.
♥ DonateHymn details
Hymnal: Indirimbo Zo Guhimbaza Imana
Search name: Christ in Song Kinyarwanda
Language: Kinyarwanda
Hymn number: 230
Permanent page: number and title URL
This page preserves Wibuk'Imigisha Wahawe as Hymn 230 in Indirimbo Zo Guhimbaza Imana. It is part of the Christ in Song Kinyarwanda collection within a multilingual Adventist hymn archive built for reading, searching, sharing and comparing hymn traditions across languages.
Use the previous and next buttons to continue through this hymnal, or return to the collection page to search by number and title. The reading tools above let you adjust text size, save favourites and share the hymn with others.
Reading and preservation note
Historic and regional hymn texts can contain spelling differences, older punctuation, local wording and transcription variations. This archive keeps the hymns searchable while allowing future corrections and improvements to be made carefully.