Christ in Song Christ in Song Kinyarwanda

Indirimbo Zo Guhimbaza Imana · Christ in Song Kinyarwanda

276. Iyi Isi Niya Data

### 276 Iyi Isi Niya Data

1
Iy'isi n'iya Data, Kand'iyo ntez'amatwi,
Numv'ibiremwa bisingiza izina rye mu ndirimbo,
Isi n'iya Data, Mpora mbitekereza,
Iby'Uhoraho yaremye byose, Ni byiza bitangaje.

2
Iy'isi n'iya Data, Inyoni ziririmba,
Umuseke wa mu gitondo, N'impumuro y'uburabyo,
Ibimera byose, Hamwe n'ibyo mw'ijuru,
Byose bigaragaz'ububasha, N'imbaraga ze nyinshi.

3
Iy'isi n'iya Data, N'ubwo yuzuy'ibyaha,
Nta kizaganz'imbaraga ze, Azahor'ari ku ngoma,
Isi n'iya Data, Mbese nakwiganyira?
Imana yac'izahora ku ngom'ibihe bidashira.

4
Iy'isi n'iya Data, Ntabwo nzabyibagirwa,
N'ubw'ibyaha biyuzuyemo, Imana n'umuyobozi,
Isi n'iya Data, Ni kuki nababara?
Data niwe uri ku ngoma, Ijuru n'isi byishime.

Help keep these hymns free

Your donation can help maintain the website, improve accessibility and keep the hymns freely available.

Hymn details

Hymnal: Indirimbo Zo Guhimbaza Imana

Search name: Christ in Song Kinyarwanda

Language: Kinyarwanda

Hymn number: 276

Permanent page: number and title URL

This page preserves Iyi Isi Niya Data as Hymn 276 in Indirimbo Zo Guhimbaza Imana. It is part of the Christ in Song Kinyarwanda collection within a multilingual Adventist hymn archive built for reading, searching, sharing and comparing hymn traditions across languages.

Use the previous and next buttons to continue through this hymnal, or return to the collection page to search by number and title. The reading tools above let you adjust text size, save favourites and share the hymn with others.

Reading and preservation note

Historic and regional hymn texts can contain spelling differences, older punctuation, local wording and transcription variations. This archive keeps the hymns searchable while allowing future corrections and improvements to be made carefully.