Indirimbo Zo Guhimbaza Imana · Christ in Song Kinyarwanda
279. Intama Mirongo Cyenda N'Icyenda
### 279 Intama Mirongo Cyenda N'Icyenda
1
Intama mirongo cyenda n'icyenda,
Zari mu kiraro cyazo,
Imwe yazimiye yararagiye,
Yagiye mu bihanamanga,
Dor'irazerera mu kidaturwa,
Yasiz'Umwungeri w'impuhwe nyinshi,
Yasiz'Umwungeri w'impuhwe nyinshi.
2
Ufite mirongo cyenda n'icyenda,
Mbese warets'iyo Mwami,
Aransubiz'ati: Nayo n'iyanjye,
Ibarirwa mu ntama zanjye,
Bona nahw'inzira yakukumuka,
Ndayikurikira mu kidaturwa,
Ndebe ko nabasha kuyibonayo.
3
Nta muntu wamenya uko yarushye,
N'uko yambuts'imigezi,
Ryar'ijoro ribi kandi ntaw'uzi,
Uko yataruy'iyo ntama,
Yumvis'ijwi ryayo mu kidaturwa,
Ntabwo yagirag'uwayitabara,
Rwose yar'ishigaje hat'igapfa.
4
Mwami nyerek'inzira wanyuzemo,
Mbone mw'amaraso yawe,
Yavuye ku bwacu twarazimiye,
Maz'utugarura mu bushyo,
Nyereka za nkovu zo mu biganza,
Wakomerekejwe muri ryo joro,
N'igihe bakwambikaga ya mahwa.
5
Ku misozi hose no mu bikombe,
No ku bitare ku manga,
Har'ijwi rirenga ngo nimwishime,
Intama yanjye yabonetse,
Abamarayika bavuga bati:
Nimwishim'Umwam'abony'intama ye,
Nimwishim'Umwam'abony'intama ye.
Help keep these hymns free
Your donation can help maintain the website, improve accessibility and keep the hymns freely available.
♥ DonateHymn details
Hymnal: Indirimbo Zo Guhimbaza Imana
Search name: Christ in Song Kinyarwanda
Language: Kinyarwanda
Hymn number: 279
Permanent page: number and title URL
This page preserves Intama Mirongo Cyenda N'Icyenda as Hymn 279 in Indirimbo Zo Guhimbaza Imana. It is part of the Christ in Song Kinyarwanda collection within a multilingual Adventist hymn archive built for reading, searching, sharing and comparing hymn traditions across languages.
Use the previous and next buttons to continue through this hymnal, or return to the collection page to search by number and title. The reading tools above let you adjust text size, save favourites and share the hymn with others.
Reading and preservation note
Historic and regional hymn texts can contain spelling differences, older punctuation, local wording and transcription variations. This archive keeps the hymns searchable while allowing future corrections and improvements to be made carefully.