Indirimbo Zo Guhimbaza Imana · Christ in Song Kinyarwanda
296. Amahoro Masa
### 296 Amahoro Masa
1
Umutima wanjy'urasingiz'Imana,
Mu ndirimbo y'umunezero,
Nifitiy'amahoro ava mw'ijuru,
Yuzuye mu mutima wanjye.
Gusubiramo:
Amahoro masa, Aturuka ku Mana gusa,
Nyamuneka tungany'ubugingo bwanjye,
N'urukundo rutarondorwa.
2
Nifitiy'amahor'arut'ubutunzi,
Yuzuye mu mutima wanjye,
Kandi nta muntu wabasha kuyanyaga,
Ntawe n'aho yakwigir'ate!
3
Yambereye ubuhungiro nijoro,
Bituma mb'uwa Yesu gusa,
Nta cyampangara ku manywa na nijoro,
Ntacyo rwose haba na gito.
4
Reka mvug'ibya wa mudugudu mwiza,
Uwo nzabona nkanezerwa,
Mu ndirimb'abera bazaharirimbir'
Imwe n'iyi ngiyi wumva ngo:
5
N'ubwo nanyuraga makuba y'isi,
Nkabur'umunt'umpumuriza,
Umukiza wanjye n'inshuti y'ukuri,
Yangoteshej'amaboko ye.
Help keep these hymns free
Your donation can help maintain the website, improve accessibility and keep the hymns freely available.
♥ DonateHymn details
Hymnal: Indirimbo Zo Guhimbaza Imana
Search name: Christ in Song Kinyarwanda
Language: Kinyarwanda
Hymn number: 296
Permanent page: number and title URL
This page preserves Amahoro Masa as Hymn 296 in Indirimbo Zo Guhimbaza Imana. It is part of the Christ in Song Kinyarwanda collection within a multilingual Adventist hymn archive built for reading, searching, sharing and comparing hymn traditions across languages.
Use the previous and next buttons to continue through this hymnal, or return to the collection page to search by number and title. The reading tools above let you adjust text size, save favourites and share the hymn with others.
Reading and preservation note
Historic and regional hymn texts can contain spelling differences, older punctuation, local wording and transcription variations. This archive keeps the hymns searchable while allowing future corrections and improvements to be made carefully.