Christ in Song Christ in Song Kinyarwanda

Indirimbo Zo Guhimbaza Imana · Christ in Song Kinyarwanda

298. Igitekerezo Cyiza

### 298 Igitekerezo Cyiza

1
Igitekerezo cyiza cya Yesu Mukiza,
Kivug'uburyo yahoranye n'abantu,
N'uko yahamagarag'abana nk'intama ze,
Maze bigatuma nkumbura Yesu,
Numva nifuza kw'aba yaranshyizehw'ibiganza,
Ngw'abe yaranzengurukij'amaboko,
Yemwe mba narahiriw'iyo numv'avug'ati:
Nimurek'abana bato bansange!

2
Nzeger'intebe ye ngo mutur'amasengesho,
Maze musabe kuba mu rukundo rwe,
Kand'uko ndushaho kumushaka mur'iyi si,
Nizeye ko nzamubona mw'ijuru.
Yagiye mw'ijuru guteguray'amazu meza,
Azaturwamo n'abacunguwe gusa.
Abana benshi bazaba bateraniyeyo,
Kuk'ubwami bwo mw'ijuru ar'ubwabo.

3
Abantu benshi bazimiriye mur'iyi si,
Ntabwo barumv'inkuru y'iwacu heza,
Ndifuza ko bamenya ko har'umwanya wabo,
Kandi Yesu niw'ubahamagara.
Ndifuza kuzishima kur'uwo munsi mukuru,
Uzab'ar'umuns'urut'iyindi yose.
Ubw'abana bo mw'isi yose bazaterana,
Akabaher'umugish'icyarimwe.

Help keep these hymns free

Your donation can help maintain the website, improve accessibility and keep the hymns freely available.

Hymn details

Hymnal: Indirimbo Zo Guhimbaza Imana

Search name: Christ in Song Kinyarwanda

Language: Kinyarwanda

Hymn number: 298

Permanent page: number and title URL

This page preserves Igitekerezo Cyiza as Hymn 298 in Indirimbo Zo Guhimbaza Imana. It is part of the Christ in Song Kinyarwanda collection within a multilingual Adventist hymn archive built for reading, searching, sharing and comparing hymn traditions across languages.

Use the previous and next buttons to continue through this hymnal, or return to the collection page to search by number and title. The reading tools above let you adjust text size, save favourites and share the hymn with others.

Reading and preservation note

Historic and regional hymn texts can contain spelling differences, older punctuation, local wording and transcription variations. This archive keeps the hymns searchable while allowing future corrections and improvements to be made carefully.