Christ in Song Christ in Song Kinyarwanda

Indirimbo Zo Guhimbaza Imana · Christ in Song Kinyarwanda

324. Mbega Igitambo!

### 324 Mbega Igitambo!

1
Mbega igitambo cy'amaraso Y'Umukiza,
Wapfuy'ari njy'azira! Yambambiwe ku musaraba,
Abitewe n'ukw'ankunda cyane,
N'urukundo rutangaje Mwami wanjye,
Kugira ngo wemere kubabara no kumfira.

Gusubiramo:
S.:
Urukundo ruhebuje,
Nirwo rwamuteye kumfira,
Mbeg'urukundo rutangaje,
Ngo ruratum'ancungura!
A., T. na B.:
Urukundo ruhebuje,
Nirwo rwamute… kumfira,
Mbeg'uruku…rutangaje,
Ngo ruratum'ancungura.

2.
Yasiz'intebe y'ubwami ya Se,
Yemera kunyitangira ngo nkire,
Nari mbuz'epfo na ruguru,
Imbabazi ze zirangoboka,
Maz'Urukundo rwe runter'umunezero,
Mperako mererwa neza mu mutima wanjye.

3
Nari maz'igihe kirekire,
Mboshywe n'umwijima w'ibyaha byanjye,
Maze kumeny'ineza yawe,
Ngukurikira mfit'ibyishimo,
Kuko nari mbohowe ingoyi z'ibyaha,
Mperako ndahaguruka,
Ndagukurikira.

4
Nta teka ncirwaho kuko ndi muri Yesu,
Naw'akab'ari muri jye,
Niwe nkesha kubaho kwanjye,
Nkeger'intebe ye ntacyo ntinya,
Nkambikw'ikamba mbikesha uwancunguye,
Ntabwo nzahwema kumusingiz'iteka ryose.

Help keep these hymns free

Your donation can help maintain the website, improve accessibility and keep the hymns freely available.

Hymn details

Hymnal: Indirimbo Zo Guhimbaza Imana

Search name: Christ in Song Kinyarwanda

Language: Kinyarwanda

Hymn number: 324

Permanent page: number and title URL

This page preserves Mbega Igitambo! as Hymn 324 in Indirimbo Zo Guhimbaza Imana. It is part of the Christ in Song Kinyarwanda collection within a multilingual Adventist hymn archive built for reading, searching, sharing and comparing hymn traditions across languages.

Use the previous and next buttons to continue through this hymnal, or return to the collection page to search by number and title. The reading tools above let you adjust text size, save favourites and share the hymn with others.

Reading and preservation note

Historic and regional hymn texts can contain spelling differences, older punctuation, local wording and transcription variations. This archive keeps the hymns searchable while allowing future corrections and improvements to be made carefully.