Christ in Song Christ in Song Kinyarwanda

Indirimbo Zo Guhimbaza Imana · Christ in Song Kinyarwanda

350. Mugenzi Komera

### 350 Mugenzi Komera

1
Mugenzi komera Yes'ari hafi,
Twamutegereje kera,
Tugiye kwitahir'iwacu heza,
Turirimbe ko dutsinze,
Twihangane twe kumuhemukaho,
Kandi w'ataduhemukiye,
Yatwerets'urukundo ruhebuje,
Nirwo rwatumy'adupfira.

2
Mugenzi komera,
Utegerez'umudugudu w'izahabu,
Wateguriwe abakiranutsi,
Niho tuzaruhukira,
Ihangane ntabwo tuzagum'aha,
Mu buhanya no mu miruho,
Harubw'umwijim'uzatamuruka,
Igitondo gitangaze.

3
Mugenzi komera dore araje,
Uwo Muremyi wa byose,
Azanye n'abamarayika benshi,
Azanye n'ingororano,
Ihangan'ugez'igih'Umukiza,
Azakubwir'aya magambo,
Ngo mugaragu mwiz'ukiranuka,
Igire mu munezero.

4
Mugenzi ujy'uhora wihanganye,
Komeza kwizera kwawe,
Amarira yawe ahanagurwe
maz'uzahabwe n 'ikamba,
Ihangane mwene Data ni koko,
Isezerano rye n'impamo,
Uzibanirayo n'abakijijwe,
Na Yes'Umukiza wacu.

Help keep these hymns free

Your donation can help maintain the website, improve accessibility and keep the hymns freely available.

Hymn details

Hymnal: Indirimbo Zo Guhimbaza Imana

Search name: Christ in Song Kinyarwanda

Language: Kinyarwanda

Hymn number: 350

Permanent page: number and title URL

This page preserves Mugenzi Komera as Hymn 350 in Indirimbo Zo Guhimbaza Imana. It is part of the Christ in Song Kinyarwanda collection within a multilingual Adventist hymn archive built for reading, searching, sharing and comparing hymn traditions across languages.

Use the previous and next buttons to continue through this hymnal, or return to the collection page to search by number and title. The reading tools above let you adjust text size, save favourites and share the hymn with others.

Reading and preservation note

Historic and regional hymn texts can contain spelling differences, older punctuation, local wording and transcription variations. This archive keeps the hymns searchable while allowing future corrections and improvements to be made carefully.