Christ in Song Christ in Song Kinyarwanda

Indirimbo Zo Guhimbaza Imana · Christ in Song Kinyarwanda

382. Umubano Uba Mwiza

### 382 Umubano Uba Mwiza

1
Umubano uba mwiza,
Mu rugo Yes'arimo;
Urukundo ruranesha,
Hab'ituze rihamye.
Ikinyabupfura ni cyo
kiranga urwo rugo,
Umugabo n'umugore,
Iyo bubah'Imana.

2
Urugo rwunguts'umwana,
Hab'ibyishimo byinshi.
Nahabw'uburere bwiza,
Ab'umwana w'ijuru;
Umwan'unezez'Imana,
Kand'uzabana na yo;
Abane n'Umwami Yesu,
Kand'ayoborwe na we.

3
Urugo rwa hano mw'isi,
n'urw'igihe kigufi,
N'ubund'ibyo mw'isi byose,
Ntabwo biramba rwose.
Ibyiza birut'ibindi,
Kandi bizahoraho,
Tuzahurizwa mw'ijuru;
Tuzabana by'iteka.

4
Ibyo duhabwa n'Imana
mu rugendo turimo;
Tubyakiran'ibyishimo,
Tubyifatemo neza.
Twirinde gutsindwa
n'ibigeragezo by'Umwanzi;
Dusarur'iby'urukundo,
Rw'Imana yac'iduha.

Help keep these hymns free

Your donation can help maintain the website, improve accessibility and keep the hymns freely available.

Hymn details

Hymnal: Indirimbo Zo Guhimbaza Imana

Search name: Christ in Song Kinyarwanda

Language: Kinyarwanda

Hymn number: 382

Permanent page: number and title URL

This page preserves Umubano Uba Mwiza as Hymn 382 in Indirimbo Zo Guhimbaza Imana. It is part of the Christ in Song Kinyarwanda collection within a multilingual Adventist hymn archive built for reading, searching, sharing and comparing hymn traditions across languages.

Use the previous and next buttons to continue through this hymnal, or return to the collection page to search by number and title. The reading tools above let you adjust text size, save favourites and share the hymn with others.

Reading and preservation note

Historic and regional hymn texts can contain spelling differences, older punctuation, local wording and transcription variations. This archive keeps the hymns searchable while allowing future corrections and improvements to be made carefully.