Indirimbo Zo Guhimbaza Imana · Christ in Song Kinyarwanda
388. Gihome Kidukingira
### 388 Gihome Kidukingira
1
Mana yac'urakomeye;
Gihome kidukingira;
Udukingir'imiraba,
Y'ingorane n'amakuba.
Uturind'Umwanzi uhor'aduhiga;
Afit'imbaraga,
Ntabwo twamwifasha;
Ntitwamwibashisha na gato.
2
Dushatse kwirwanirira,
Twatsindwa rwose ruhemu.
Keretse dufite Yesu,
We mukiranutsi wera.
Yaneshej'umwanzi;
Kandi yiteguye Kuturwanirira;
Turi kumwe na We;
Nta kabuza tuzanesha.
3
Iyi si yuzuy'ibibi,
Bishobora kuturimbura.
Ntidukwiye guhabuka;
Twisung'umucyo w'Imana.
Ntiduterw'ubwoba n'Umwanzi w'umucyo.
Ni Se w'umwijima;
Kand'azarimburwa;
Azajugunywa mu muriro!
4
Nta wabasha guhindura
ubushake bwa Rurema;
Ibyo yategetse byose,
Ntibikomwa mu nkokora.
N'ubwo byab'urupfu,
Cyangw'ikindi cyose,
Ijambo ry'Imana nta cyarivanaho,
Kugez'iteka n'iteka.
Help keep these hymns free
Your donation can help maintain the website, improve accessibility and keep the hymns freely available.
♥ DonateHymn details
Hymnal: Indirimbo Zo Guhimbaza Imana
Search name: Christ in Song Kinyarwanda
Language: Kinyarwanda
Hymn number: 388
Permanent page: number and title URL
This page preserves Gihome Kidukingira as Hymn 388 in Indirimbo Zo Guhimbaza Imana. It is part of the Christ in Song Kinyarwanda collection within a multilingual Adventist hymn archive built for reading, searching, sharing and comparing hymn traditions across languages.
Use the previous and next buttons to continue through this hymnal, or return to the collection page to search by number and title. The reading tools above let you adjust text size, save favourites and share the hymn with others.
Reading and preservation note
Historic and regional hymn texts can contain spelling differences, older punctuation, local wording and transcription variations. This archive keeps the hymns searchable while allowing future corrections and improvements to be made carefully.