Christ in Song Christ in Song Kinyarwanda

Indirimbo Zo Guhimbaza Imana · Christ in Song Kinyarwanda

399. Yesu Nikoreye Umusaraba

### 399 Yesu Nikoreye Umusaraba

1
Yesu ndagukurikiye,
Ndetse byose ndaje Mwami.
Nikorey'umusaraba,
Ndagukurikiye Mukiza.
Dor'ibyar'indamu zanjye,
Sinkibyitayeho namba;
Mpisemo kugira Yesu,
Akaba mu bugingo bwanjye.

2
Ab'isi barantoteza,
Kuko badafite Yesu.
Batay'Umukiza wanjye,
Barashaka kungerageza
N'ubwo bampana bakandeka,
Yesu ampor'iruhande.
Yes'ampa kwihanganira,
Ingorane z'iyi si zose.

3
Isi yahaw'agakiza,
Yesu yarayicunguye.
Yesu yaneshej'icyaha;
Nta bwoba ngifite na gato.
Umwuka Wer'ari muri twe;
Mbeg'umunezero mwinshi!
Nawe yaragupfiriye,
Ng'uzabane na we mw'ijuru!

4
Twar'intwaro zo kwizera;
Senga cyan'ubudatuza;
Ugiye gutah'ijuru,
Hazab'umunezero mwinshi!
Ibyo dukorera mw'isi,
Biri hafi kurangira.
N'ibyiringiro bishyitse,
Tuzabona Data mw'ijuru.

Help keep these hymns free

Your donation can help maintain the website, improve accessibility and keep the hymns freely available.

Hymn details

Hymnal: Indirimbo Zo Guhimbaza Imana

Search name: Christ in Song Kinyarwanda

Language: Kinyarwanda

Hymn number: 399

Permanent page: number and title URL

This page preserves Yesu Nikoreye Umusaraba as Hymn 399 in Indirimbo Zo Guhimbaza Imana. It is part of the Christ in Song Kinyarwanda collection within a multilingual Adventist hymn archive built for reading, searching, sharing and comparing hymn traditions across languages.

Use the previous and next buttons to continue through this hymnal, or return to the collection page to search by number and title. The reading tools above let you adjust text size, save favourites and share the hymn with others.

Reading and preservation note

Historic and regional hymn texts can contain spelling differences, older punctuation, local wording and transcription variations. This archive keeps the hymns searchable while allowing future corrections and improvements to be made carefully.