Indirimbo Zo Guhimbaza Imana · Christ in Song Kinyarwanda
437. Ntabwo Nzakureka
### 437 Ntabwo Nzakureka
1
Ntabwo nzakureka,
Ntabwo nzakuvaho.
Ntabwo nzagusiga wenyine.
Nzakurinda kandi nzajya ngukomeza,
Nzajya nkwitaho ngushoboze.
Witiny'ahubwo kurikiza
Amabwiriza n'inama byanjye.
2
Igih'umugaru uguteragana,
Koresh'isengesh'ubimbwire.
Nzakubumbatiza amaboko yanjye,
Nzakurinda kandi nkwiteho.
N'igih'uzajy'ugeragezwa,
Nzajya nkubonesherez'inzira.
3
Ijuru rizakinguruka habone,
Uhishurirw'ubwiza bwanjye.
Uzabon'amahor'atemba nk'uruzi,
Byose bizaba byiza gusa.
Nzajya mbana nawe iteka,
Kandi nzajya ndind'intambwe zawe.
4
Mu gih'ubugingo bwawe busakiranye
n'umwijim'ukaze cyane,
Nzajya ntamurur'umwijim'ukugose,
Nzakuyoboz'umucyo waka.
Nzagukund'urukundo,
Nzajya nkumurikira ah'ujya hose.
Help keep these hymns free
Your donation can help maintain the website, improve accessibility and keep the hymns freely available.
♥ DonateHymn details
Hymnal: Indirimbo Zo Guhimbaza Imana
Search name: Christ in Song Kinyarwanda
Language: Kinyarwanda
Hymn number: 437
Permanent page: number and title URL
This page preserves Ntabwo Nzakureka as Hymn 437 in Indirimbo Zo Guhimbaza Imana. It is part of the Christ in Song Kinyarwanda collection within a multilingual Adventist hymn archive built for reading, searching, sharing and comparing hymn traditions across languages.
Use the previous and next buttons to continue through this hymnal, or return to the collection page to search by number and title. The reading tools above let you adjust text size, save favourites and share the hymn with others.
Reading and preservation note
Historic and regional hymn texts can contain spelling differences, older punctuation, local wording and transcription variations. This archive keeps the hymns searchable while allowing future corrections and improvements to be made carefully.