Indirimbo Zo Guhimbaza Imana · Christ in Song Kinyarwanda
441. Namaramaje Gutaha
### 441 Namaramaje Gutaha
1
Namaramaje gutaha
mu gihugu cy'ibyiza,
Ibyo mpora mvug'iteka,
N'urukundo rwa Yesu.
Gusubiramo:
Yesu n'Umukunzi wanjye,
Twarabisezeranye.
Arankunda ndamukunda,
Nk'intama n'umwungeri.
2
Nari narapfuye rwose,
Nta Mana nta cyizere!
Nazuts'ubwo nabwirwaga
ko Yesu yampfiriye!
3
Umutima winangira
Yesu yawunkuyemo;
Yampay'umutima mushya,
Yesu ni w'unyobora.
4
Kuv'ubwo nemeye Yesu,
Nagiye ngeragezwa,
Ariko Umwami Yesu,
Ni w'umpesha kunesha.
5
Mwami Yes'udahemuka,
Nyuzuzamw'urukundo
Runtere kugir'umwete,
Wo kugukurikira.
Help keep these hymns free
Your donation can help maintain the website, improve accessibility and keep the hymns freely available.
♥ DonateHymn details
Hymnal: Indirimbo Zo Guhimbaza Imana
Search name: Christ in Song Kinyarwanda
Language: Kinyarwanda
Hymn number: 441
Permanent page: number and title URL
This page preserves Namaramaje Gutaha as Hymn 441 in Indirimbo Zo Guhimbaza Imana. It is part of the Christ in Song Kinyarwanda collection within a multilingual Adventist hymn archive built for reading, searching, sharing and comparing hymn traditions across languages.
Use the previous and next buttons to continue through this hymnal, or return to the collection page to search by number and title. The reading tools above let you adjust text size, save favourites and share the hymn with others.
Reading and preservation note
Historic and regional hymn texts can contain spelling differences, older punctuation, local wording and transcription variations. This archive keeps the hymns searchable while allowing future corrections and improvements to be made carefully.