Indirimbo Zo Guhimbaza Imana · Christ in Song Kinyarwanda
478. Mu Gihe Itorero
### 478 Mu Gihe Itorero
1
Mu gih'itorero ririho risenga,
Risabir'abatoranijwe gukor'inshingano,
Ubeze Mwam'Imana, Ubah'imbaraga,
Bayoborwe n'Umwuka wawe!
2
Abatoranijwe n'Umwami w'abami,
Kwatura no guhamya mw'izina ry'Umwami Yesu;
Mwakir'inshingano mwerejwe uyu munsi;
Mub'indahemuka ku murimo wa Yesu,
Yes'azabahira, azabashoboza.
3
Iman'ibambike imbaraga yayo,
Mwuzur'Umwuka Wera, Ibambike imbaraga nshya;
Uyu munsi mwatangiy'inshingano zanyu,
Ijuru riranezerewe cyane rwose,
Ariko Satani ntabwo abyishimiye.
4
Muzirikane ko is'itabakunze,
Izahuriza hamw'imbaraga zo kubarwanya;
Ntimugir'ubwoba Yes'azajy'abarinda,
Ni we mutwe w'itorer'ubwe yihangiye;
Muhore ku mavi nibwo muzanesha.
5
Mwitegur'imvune muzahura na zo,
Ni mugir'urukundo kandi mugire kwizera,
Murabukw'ikamba mugiye kuzahabwa,
Ni mushir'ubwoba, Mutsind'urugamba,
Mw'izina rya Yesu muzanesha rwose. Amen
Help keep these hymns free
Your donation can help maintain the website, improve accessibility and keep the hymns freely available.
♥ DonateHymn details
Hymnal: Indirimbo Zo Guhimbaza Imana
Search name: Christ in Song Kinyarwanda
Language: Kinyarwanda
Hymn number: 478
Permanent page: number and title URL
This page preserves Mu Gihe Itorero as Hymn 478 in Indirimbo Zo Guhimbaza Imana. It is part of the Christ in Song Kinyarwanda collection within a multilingual Adventist hymn archive built for reading, searching, sharing and comparing hymn traditions across languages.
Use the previous and next buttons to continue through this hymnal, or return to the collection page to search by number and title. The reading tools above let you adjust text size, save favourites and share the hymn with others.
Reading and preservation note
Historic and regional hymn texts can contain spelling differences, older punctuation, local wording and transcription variations. This archive keeps the hymns searchable while allowing future corrections and improvements to be made carefully.