Indirimbo Zo Guhimbaza Imana · Christ in Song Kinyarwanda
68. Naguzw'Amaraso Y 'Intama
### 68 Naguzw'Amaraso Y 'Intama
1
Naguzw'amaraso y'Intama,
Ncunguzw'imbabazi zayo.
Ubu nd'umwana wayo rwose,
Ntaho ntazabyamamaza.
Gusubiramo:
Nkiza (nkiza), nkiza (nkiza),
N'amaraso yawe Yesu.
Mboneza, mboneza!
Nd'umwana wawe rwos'ubu.
2
Mpimbaze Yesu wankijije,
Nta wuz'uko nezerewe.
Niwe mucyo mwiz'unyobora,
Ahorana nanjy'iteka.
3
Ntabwo mpung'Umukiza wanjye,
Njya mutekerez'iteka.
Ntabwo ndambirwa kumurata,
Njya nsingiz'urukundo rwe.
4
Nzi ko nzamubonan'ubwiza,
Nezerwa n'amateka ye.
Andinda nez'aho njya hose,
Mmutaramira ndirimba.
5
Nizeye kw'ambikiy'ikamba,
Mu rugo rwe rwo mw'ijuru.
Maze tuzahoran'iteka,
N'abamuyobotse bose.
Help keep these hymns free
Your donation can help maintain the website, improve accessibility and keep the hymns freely available.
♥ DonateHymn details
Hymnal: Indirimbo Zo Guhimbaza Imana
Search name: Christ in Song Kinyarwanda
Language: Kinyarwanda
Hymn number: 68
Permanent page: number and title URL
This page preserves Naguzw'Amaraso Y 'Intama as Hymn 68 in Indirimbo Zo Guhimbaza Imana. It is part of the Christ in Song Kinyarwanda collection within a multilingual Adventist hymn archive built for reading, searching, sharing and comparing hymn traditions across languages.
Use the previous and next buttons to continue through this hymnal, or return to the collection page to search by number and title. The reading tools above let you adjust text size, save favourites and share the hymn with others.
Reading and preservation note
Historic and regional hymn texts can contain spelling differences, older punctuation, local wording and transcription variations. This archive keeps the hymns searchable while allowing future corrections and improvements to be made carefully.