Indirimbo Zo Guhimbaza Imana · Christ in Song Kinyarwanda
77. Nkunda Kwogez'Amagambo
### 77 Nkunda Kwogez'Amagambo
1
Nkunda kwogez'amagambo,
Y'ubwami bwo mw'ijuru;
Ya Yesu n'ishimwe rye,
Ya Yesu n'urukundo rwe.
Niyo nkunda kwogeza,
Kuko nzi kw'ar'ukuri;
Niy'amp'ibyo nifuza,
Nta handi mbibona.
Gusubiramo:
Niyo nkunda kwogeza;
Nkize nzaba nkivuga,
Ukw'ab'isi bahoranye,
Impuhwe za Yesu.
2
Nkunda kwogez'amagambo,
Arut'ibintu byose;
Ahebuz'umurimbo;
N'ibyo turigira byose,
Niyo nkunda kwogeza.
Yangiriy'umumaro;
Simpwema kuyarata,
Ngw abakize namwe.
3
Nkunda kwogez'amagambo,
Nkomeze njye nyavuga;
Aranogera cyane,
Kukw'ambwiriz'iby'ijuru;
Niyo nkunda kwogeza,
Nyabwir'abatayazi,
Bameny'ako gakiza,
Kava mu nzandiko.
4
Nkunda kwogez'amagambo,
Nyabwira n'abayazi,
N'abayakennye nabo,
Bose bashaka kuyumva.
Ubwo nzaba mw'ijuru,
Ndirimb'indirimbo nshya,
Nay'izab'impimbaye,
Nk'amagambo nkunda.
Help keep these hymns free
Your donation can help maintain the website, improve accessibility and keep the hymns freely available.
♥ DonateHymn details
Hymnal: Indirimbo Zo Guhimbaza Imana
Search name: Christ in Song Kinyarwanda
Language: Kinyarwanda
Hymn number: 77
Permanent page: number and title URL
This page preserves Nkunda Kwogez'Amagambo as Hymn 77 in Indirimbo Zo Guhimbaza Imana. It is part of the Christ in Song Kinyarwanda collection within a multilingual Adventist hymn archive built for reading, searching, sharing and comparing hymn traditions across languages.
Use the previous and next buttons to continue through this hymnal, or return to the collection page to search by number and title. The reading tools above let you adjust text size, save favourites and share the hymn with others.
Reading and preservation note
Historic and regional hymn texts can contain spelling differences, older punctuation, local wording and transcription variations. This archive keeps the hymns searchable while allowing future corrections and improvements to be made carefully.